Daniel 5:21 — Compare Translations

2 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yirukanywe mu bantu, ahabwa ubwenge nk'ubw'inyamaswa abana na zo. Yarishaga nk'amatungo, atondwaho n'ikime kugeza ubwo yemeye ko Imana Isumbabyose ari yo igenga ubutegetsi bw'abantu ikabuha uwo ishaka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko yirukanwa mu bantu umutima we uhindurwa nk'uw'inyamaswa, abana n'imparage, akarisha nk'inka, umubiri we utondwaho n'ikime kiva mu ijuru kugeza aho yamenyeye ko Imana Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw'abantu, kandi ko ibwimikamo uwo ishatse.