Daniel 7:14 — Compare Translations
2 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ahabwa ubutegetsi n'ikuzo n'ubwami kandi abantu b'amoko yose n'ab'amahanga yose n'abavuga indimi izo ari zo zose baramuyoboka. Ubutegetsi bwe ni ubutegetsi bw'iteka butazashira, kandi ingoma ye ntizahangūka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko ahabwa ubutware n'icyubahiro n'ubwami, kugira ngo abantu b'amoko yose y'indimi zitari zimwe bajye bamukorera. Ubutware bwe ni ubutware bw'iteka ryose butazashira, kandi ubwami bwe ni ubwami butazakurwaho.