Daniel 9:24 — Compare Translations

2 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyuma y'imyaka magana ane na mirongo cyenda, ni bwo ibicumuro n'ibyaha n'ubugome bw'ubwoko bwawe n'umurwa w'Imana yawe bizatsembwa bigashiraho. Ni bwo kandi ubutungane buzaganza iteka ryose, amabonekerwa n'ubuhanuzi bigasohozwa, Icyumba kizira inenge cyane kikegurirwa Imana hakoreshejwe amavuta.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ibyumweru mirongo irindwi bitegekewe ubwoko bwawe n'umurwa wera, kugira ngo ibicumuro bicibwe n'ibyaha bishire, no gukiranirwa gutangirwe impongano haze gukiranuka kw'iteka, ibyerekanywe n'ibyahanuwe bifatanishwe ikimenyetso, ahera cyane hasigwe amavuta.