Daniel 9:27 — Compare Translations
2 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu gihe cy'imyaka irindwi uwo mutegetsi azategekesha igitugu abantu benshi. Nyuma y'imyaka itatu n'igice, azakuraho ibitambo n'amaturo batura Imana. Ku munara w'Ingoro yayo azahashyira igiterashozi kirimbuzi, kizahaba kugeza igihe uwagishyizeho azarimburwa nk'uko Imana yabitegetse.”
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo mutware azasezerana na benshi isezerano rikomeye, rimare icyumweru kimwe. Nikigera hagati azabuzanya ibitambo n'amaturo, umurimbuzi azaza ku ibaba ry'ibizira, maze kugeza ku mperuka yategetswe uburakari buzasandazwa kuri uwo murimbuzi.”