Deuteronomy 1:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ntimukagire aho mubogamira, aboroheje n'abakomeye mujye mubafata kimwe. Ntimugatinye amaso y'abantu kuko Imana ari yo ibaha guca imanza. Nihagira urubanza rubananira mujye murunzanira, ndwumve nduce.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu guca imanza ntimuzagire aho mubogamira, abaciye bugufi n’abakomeye mujye mubumva kimwe; ntimuzagire uwo mutinya, kuko ubucamanza ari ubw’Imana. Nihagira ikibazo kibagora cyane, muzakinshyikirize, nzagikemura.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nimuca imanza, ntimukite ku cyubahiro cy'umuntu, aboroheje n'abakomeye mujye mubahwanya. Ntimugatinye amaso y'abantu, kuko Imana ari yo ibacisha urubanza. Kandi urubanza ruzajya rubananira mujye murunzanira, ndwumve nduce.”