Deuteronomy 1:36 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko Kalebu mwene Yefune we yanyobotse adashidikanya, ni yo mpamvu nzamutuza mu gihugu yatase, ngituzemo n'abazamukomokaho.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
keretse Kalebu mwene Yefune: uwo we azakibona, kandi we n’urubyaro rwe nzabaha ubutaka yakandagiyeho, kuko igihe cyose yakurikiye Uhoraho ubudahwema.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Keretse Kalebu mwene Yefune, uwo we azakibona kandi nzamuha igihugu yanyuzemo, ngihe n'urubyaro rwe kuko akurikira uko Uwiteka amuyobora muri byose.”