Deuteronomy 1:39 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abana banyu mwavuze ko bazajyanwa ho iminyago, na bo bazakigeramo. Abataramenya gutandukanya icyiza n'ikibi, ni bo nzagiha bacyigarurire.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Byongeye, abana banyu mwavugaga ko bazaba ingaruzwamuheto, abana banyu b’ibitambambuga bataramenya gutandukanya icyiza n’ikibi, bo bazakinjiramo. Ni bo nzagiha, ni bo bazagifata.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi abana banyu bato mwavuze ko bazaba iminyago, n'ibitambambuga byanyu bitazi muri iki gihe gutandukanya ibyiza n'ibibi na bo bazakijyamo, ni bo nzagiha bagihindūre.