Deuteronomy 1:41 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwarambwiye muti: “Twacumuye ku Uhoraho, ariko noneho reka tujye muri Kanāni turwanye abahatuye, nk'uko Uhoraho Imana yacu yadutegetse.” Nuko mwese mufata intwaro zanyu, mugira ngo muhatere nk'aho byoroshye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mwaranshubije muti «Twacumuriye Uhoraho! Noneho tugiye kuzamuka, turwane nk’uko Uhoraho Imana yacu yabidutegetse.» Ni bwo rero buri wese muri mwe afashe intwaro ze, mwibwira ko guterera ya misozi byoroshye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze muransubiza muti “Twacumuye ku Uwiteka, turazamuka turwane dukore ibyo Uwiteka Imana yacu yadutegetse byose.” Nuko mwese muringaniza intwaro zanyu, mugambirira kuzamuka uwo musozi nkaho byoroshye.