Deuteronomy 10:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Tukiri ku musozi wa Horebu, Uhoraho atoranya ab'umuryango wa Levi ngo bajye bamuhekera Isanduku y'Isezerano, bamukorere n'umurimo w'ubutambyi, basabire n'abantu umugisha. Iyo mirimo n'ubu baracyayikora.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Icyo gihe Uhoraho arobanura umuryango wa Levi, awushinga kujya utwara ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, guhagarara imbere y’Uhoraho, gukora imihango imugenewe, no guha rubanda umugisha mu izina rye, nk’uko bakibikora na n’ubu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Muri icyo gihe Uwiteka arobanurira umuryango wa Lewi kuremērwa isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, no guhagarikwa imbere y'Uwiteka no kumukorera, no guhesha abantu umugisha mu izina rye uko biri na bugingo n'ubu.