Deuteronomy 11:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwabonye uko yatsembye ingabo z'Abanyamisiri ubwo zabakurikiraga mu Nyanja y'Uruseke. Yazirengejeho amazi, azitsembana n'amafarasi yazo n'amagare y'intambara, ntizongera kubyutsa umutwe ukundi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mwamenye ibyo yakoreye ingabo z’Abanyamisiri, amafarasi yabo n’amagare yabo, akabubikaho amazi y’inyanja y’Urufunzo igihe bari babasatiriye, maze Uhoraho akabarimbura buheriheri.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
n'ibyo yagiriye ingabo z'Abanyegiputa n'amafarashi yabo n'amagare yabo, uko yabirengeje amazi y'Inyanja Itukura ubwo babakurikiraga Uwiteka akabarimbura pe,