Deuteronomy 12:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara nimushaka kurya inyama, muzaba mwemerewe kubagira itungo aho mutuye, mukurikije uko Uhoraho Imana yanyu yabahaye gutunga. Abantu bose bazashobora kuziryaho baba bahumanye cyangwa badahumanye, nk'uko barya inyama z'umuhīgo zidahumanye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Cyakora, ushobora gukinja amatungo no kurira inyama zayo mu migi yawe yose uko ushaka, bikurikije uko Uhoraho Imana yawe azaba yaraguhaye umugisha. Abahumanye n’abadahumanye bemerewe kuzaryaho, nk’uko barya isirabo cyangwa impara.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko wemererwa kubaga itungo, ukarirīra aho ubonye hose h'iwanyu uko uzashaka kose nk'uko Uwiteka Imana yawe yaguhaye umugisha, abahumanye n'abadahumanye bemererwa kuryaho nk'uko barya isirabo n'impara.