Deuteronomy 12:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muzabirire aho Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza, muri kumwe n'abahungu banyu n'abakobwa banyu, n'abagaragu banyu n'abaja banyu, n'Abalevi batuye muri mwe. Muzahasangirire ibyo mwaruhiye, mushimira Uhoraho Imana yanyu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
uzajye ubirira gusa imbere y’Uhoraho Imana yawe, ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo, ubisangire n’umuhungu wawe, n’umukobwa wawe, n’umugaragu wawe, n’umuja wawe, n’Umulevi uri mu mugi wawe; mudabagirire imbere y’Uhoraho Imana yawe, wishimire ibyo wakoze byose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ahubwo uzajye ubirīra imbere y'Uwiteka Imana yawe, ahantu Uwiteka Imana yawe izatoranya, ubisangire n'umuhungu wawe n'umukobwa wawe, n'umugaragu wawe n'umuja wawe n'Umulewi uri iwanyu, kandi imbere y'Uwiteka Imana yawe azabe ari ho wishimirira ibyakuvuye mu maboko byose.