Deuteronomy 12:30 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Namara kuyatsemba muzirinde kugwa mu mutego wo kuyoboka ibigirwamana byayo. Ntimugashishikazwe no kumenya uko ayo mahanga abisenga kugira ngo muyakurikize.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
uramenye ntuzagwe mu mutego ngo ugenze nka bo nibamara kuzima imbere yawe; uzirinde kubaririza ibyerekeye imana zabo uvuga uti «Harya, ya mahanga yubahaga imana zayo ate, kugira ngo nanjye ngenze nka yo?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
uzirinde gushukwa ukabakurikiza, nibamara kurimburwa imbere yawe. Ntuzabaririze iby'imana zabo uti “Ya mahanga yakoreraga imana zayo ate? Nanjye ndabigenza ntyo.”