Deuteronomy 12:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni na ho muzajya mutambira ibitambo bikongorwa n'umuriro n'ibindi bitambo, muhajyane na kimwe cya cumi n'amaturo yo guhigura umuhigo n'ay'ubushake, n'uburiza bw'amatungo yanyu n'andi maturo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Azabe ari ho mujyana ibitambo byanyu bitwikwa, n’ibitambo byanyu bindi, n’icya cumi cy’umutungo wanyu, n’imisanzu yanyu, n’amaturo y’uguhigura, n’ibindi mutanze ku bwende, n’uburiza bw’amatungo yanyu maremare n’amagufi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi azabe ari bwo mujyanamo ibitambo byanyu byo koswa, n'ibitambo byanyu bindi, na kimwe mu icumi cyose muzatanga, n'amaturo yererezwa muzatura, n'ibyo muzahiguza imihigo, n'ibyo muzaturishwa n'imitima ikunze, n'uburiza bw'amashyo yanyu n'ubw'imikumbi yanyu.