Deuteronomy 13:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mujye muyoboka Uhoraho Imana yanyu mumwubahe, mwubahirize amabwiriza ye, mumwumvire mumukorere, mubane na we akaramata.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ntuzumve amagambo y’uwo muhanuzi cyangwa ngo witabire inzozi z’uwo mubonekerwa; kuko ubwo ari Uhoraho Imana yanyu uzaba ubagerageza, kugira ngo arebe niba koko muri abantu bakunda Uhoraho Imana yanyu n’umutima wanyu wose, n’amagara yanyu yose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ntuzemere amagambo y'uwo muhanuzi cyangwa y'uwo murōsi, kuko Uwiteka Imana yanyu izaba ibagerageza, ngo imenye yuko mukundisha Uwiteka Imana yanyu imitima yanyu yose n'ubugingo bwanyu bwose.