Deuteronomy 13:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Naho uwo muhanuzi cyangwa uwo muntu ubonekerwa mu nzozi, muzamwice mumuziza ko azaba ababwirije kugomera Uhoraho Imana yanyu, wabacunguye akabakura mu Misiri aho mwari inkoreragahato. Muzice uwo muntu washakaga gutuma mutagenza nk'uko Uhoraho Imana yanyu yabategetse. Bityo muzakure ikibi muri mwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho Imana yanyu ni we wenyine mugomba gukurikira no gutinya; amategeko ye ni yo mugomba gukurikiza; ijwi rye ni ryo mugomba kumva; ni we mugomba gusenga; ni we mugomba kwizirikaho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ahubwo mujye muyoborwa n'Uwiteka Imana yanyu muyubahe, mwitondere amategeko yayo muyumvire, muyikorere muyifatanyeho akaramata.