Deuteronomy 13:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Birashoboka ko umuvandimwe wawe cyangwa umuhungu wawe, cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugore upfumbase, cyangwa incuti yawe magara, yakoshya rwihishwa gusenga izindi mana, wowe na ba sokuruza mutigeze kumenya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho uwo muhanuzi cyangwa uwo mubonekerwa, muzamwice kubera ko azaba yababwirije kugomera Uhoraho Imana yanyu, wabakuye mu gihugu cya Misiri, akababohoza mu nzu y’ubucakara: uwo muntu yari agamije kubatesha inzira Uhoraho Imana yanyu yababwirije gukurikira. Muzakure ishyano hagati yanyu!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi uwo muhanuzi cyangwa uwo murōsi bazamwicire kuko azaba avuze ibyo kubagomeshereza Uwiteka Imana yanyu, yabakuye mu gihugu cya Egiputa ikabacungura mu nzu y'uburetwa, n'ibyo kubatesha inzira Uwiteka Imana yanyu yabategetse gucamo, abe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe.