Deuteronomy 14:23 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muzajye aho Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza kugira ngo ahabe, muharire kuri kimwe cya cumi cy'ingano n'icya divayi, n'icy'amavuta y'iminzenze n'uburiza bw'amatungo yanyu. Ibyo bizabigisha guhora mwubaha Uhoraho Imana yanyu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uzajye imbere y’Uhoraho Imana yawe, ahantu azaba yihitiyemo ngo ahatuze Izina rye, maze abe ari ho urira ituro ry’icya cumi cy’ingano wejeje, n’icya divayi yawe, n’icy’amavuta y’imizeti yawe, n’uburiza bw’amatungo yawe maremare n’amagufi; bityo uzigireho kujya utinya Uhoraho Imana yawe iminsi yose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi uzajye urīra imbere y'Uwiteka Imana yawe, ahantu izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe, kimwe mu icumi cy'amasaka yawe n'icya vino yawe, n'icy'amavuta ya elayo yawe, n'uburiza bw'amashyo yawe n'ubw'imikumbi yawe, kugira ngo wige guhora wubaha Uwiteka Imana yawe iteka.