Deuteronomy 14:24 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Birashoboka ko muzaba mutuye kure y'aho hantu Uhoraho Imana yanyu azaba yaritoranyirije, ku buryo mudashobora kujyanayo kimwe cya cumi cy'umusaruro utubutse yabahaye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Niba urugendo ari rurerure cyane ku buryo udashobora kujyana ituro ry’icya cumi cy’ibyawe, kubera ko nyine ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo kugira ngo ahatuze Izina rye ari kure y’iwawe, niba kandi Uhoraho Imana yawe azaba yarakugwijeho umugisha,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ahari Uwiteka Imana yawe nimara kuguha umugisha, urugendo rwakunanira ntubashe kujyana ibyo, kuko ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranirije kuhashyira izina ryayo hakubaye kure.