Deuteronomy 15:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dore uko bizagenda: bazatangaza ko uwo mwaka ari uwo guharira abandi imyenda nk'uko Uhoraho yabivuze. Uwagize icyo aguriza mugenzi we cyangwa mwene wabo w'Umwisiraheli, ajye akimurekera ye kugira icyo amwishyuza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore rero kubarekera imyenda icyo bivuga: Umuntu wese uzaba yaragize icyo yagurije mugenzi we, azareka uburenganzira agifiteho; ntazakoreshe agahato ngo yishyuze mugenzi we cyangwa mwene wabo, kuko hazaba hatangajwe igihe cyo guhara imyenda, bigiriwe Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ubu abe ari bwo buba uburyo bw'uko guhara: umwishyuza wese aharire mugenzi we icyo yamugurije, ntazacyishyuze mugenzi we na mwene wabo, kuko guhara kwategetswe n'Uwiteka kwaranzwe.