Deuteronomy 15:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nimubona umwaka wa karindwi wo guharira abantu imyenda wegereje, ntimukabyitwaze ngo mwange kumuguriza. Icyo gitekerezo kibi cyatuma aganyira Uhoraho ibyo mwamugiriye, bikababera icyaha.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uramenye ntuzagire ku mutima wawe ibitekerezo bigoramye, wibwira uti «Dore umwaka wa karindwi ugiye gutaha, umwaka wo guhara imyenda», ibyo bigatuma rero urebana imbabazi nke mwene wanyu w’umukene, ukanga kugira icyo umuha. Kuko icyo gihe aramutse atakiye Uhoraho akurega, wabarwaho icyaha!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Wirinde kwibwira icy'ubuntu buke uti “Umwaka wa karindwi wo guhara imyenda urenda gutaha”, bigatuma urebana imbabazi nke mwene wanyu w'umukene ukanga kugira icyo umuha, adatakira Uwiteka akurega, ukagibwaho n'icyaha.