Deuteronomy 16:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ntimukarishe inyama zacyo imigati isembuye. Muzamare iminsi irindwi murya imigati idasembuye, yo kwibutsa umubabaro mwari mufite igihe mwavaga mu Misiri hutihuti. Ibyo bizahora bibibutsa uko mwavuye mu Misiri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ntuzakirishe umugati usembuye; uzamare iminsi irindwi utunzwe gusa n’imigati idasembuye — ni umugati w’amage, kubera ko wavuye mu gihugu cya Misiri bya huti huti —. Bityo rero, iminsi yose y’ukubaho kwawe uzajye wibuka wa munsi waviriyeho mu gihugu cya Misiri.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ntukagire umutsima wasembuwe ubirisha, ujye umara iminsi irindwi ubirisha imitsima itasembuwe, ari yo mitsima y'umubabaro kuko wavuye mu gihugu cya Egiputa uhubutse, kugira ngo iminsi yose yo kubaho kwawe uhore wibuka wa munsi waviriye mu gihugu cya Egiputa.