Deuteronomy 17:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
ntakurikize ibyo nabategetse ahubwo akayoboka izindi mana akaziramya, cyangwa akaramya izuba cyangwa ukwezi, cyangwa inyenyeri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
maze akajya kuyoboka izindi mana, akazipfukama imbere, agasenga izuba, ukwezi cyangwa ikindi kintu cyose mu biri ku ijuru, kandi narabibujije,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
akagenda agakorera izindi mana akikubita imbere yazo, naho ryaba izuba cyangwa ukwezi, cyangwa ikintu cyose cyo mu biri mu ijuru byinshi kandi ntabitegetse,