Deuteronomy 17:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nihaboneka urubanza rubananira mu nkiko zo mu mijyi yanyu, rwaba urw'ubwicanyi cyangwa urw'amahugu cyangwa urw'uruguma, muzarujyane aho Uhoraho Imana yanyu azaba yaritoranyirije.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nihaboneka urubanza rukunaniye rwerekeye icyaha cy’ubwicanyi, amahane cyangwa gukomeretsa undiibyo biburanishirizwa mu rukiko rw’umugi wawe — uzashyire nzira ujye ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo;
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nihaboneka urubanza rukunanira kuko ukwiriye guca urubanza rw'ubwicanyi, cyangwa rw'imburanya cyangwa rw'inguma, ari iby'abantu baburaniye mu marembo y'iwanyu, uzahaguruke ujye ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranije,