Deuteronomy 18:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Azamubatumaho kuko ubwo mwari mukoraniye ku musozi wa Horebu, mwasabye kutazongera kumva ijwi ry'Uhoraho Imana yanyu, cyangwa kubona wa muriro ugurumana kugira ngo mutazapfa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni na cyo wasabye Uhoraho Imana yawe kuri Horebu, kuri wa munsi w’ikoraniro, igihe wavugaga uti «Sinshaka gukomeza kumva ijwi ry’Uhoraho Imana yanjye, sinshaka gukomeza kubona uwo muriro mwinshi, kugira ngo ntapfa!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bizakubera rwose nk'ibyo wasabiye Uwiteka Imana yawe kuri Horebu kuri wa munsi w'iteraniro, uti “Sinkongere kumva ijwi ry'Uwiteka Imana yanjye cyangwa kubona uyu muriro mwinshi, ntazapfa.”