Deuteronomy 18:22 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umuhanuzi niyitwaza izina ry'Uhoraho akagira icyo avuga ntikibe, muzamenya ko atari Uhoraho wamutumye. Uwo muhanuzi azaba ahangaye kubyihimbira, ntimuzamwiteho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umuhanuzi navuga mu izina ry’Uhoraho, maze icyo avuze ntikibe, ntigisohore, icyo gihe bizaba atari ijambo ryavuzwe n’Uhoraho; uwo muhanuzi azaba yavuze ibyo yihimbiye. Ntugomba kumutinya!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umuhanuzi navuga mu izina ry'Uwiteka hanyuma icyo yavuze ntikibe, ntigisohore, icyo kizaba ikitavuzwe n'Uwiteka. Uwo muhanuzi azaba ahangaye kucyihimbira, ntuzamutinye.