Deuteronomy 19:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umugabo umwe ntahagije gushinja umuntu icyaha icyo ari cyo cyose, ajye ashinjwa n'abagabo babiri cyangwa barenzeho kugira ngo icyo aregwa kimuhame.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umugabo umwe gusa ntazaze ngo ashinje umuntu wishe undi, cyangwa agakora icyaha cyangwa amafuti, ibyo ari byo byose; ubuhamya bw’abagabo babiri cyangwa batatu azabe ari bwo bashingiraho kugira ngo bashobore gutangiza urubanza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umugabo umwe ntazahagurutswe no gushinja umuntu gukiranirwa cyangwa icyaha uko kiri kose, guhamya kw'abagabo babiri cyangwa batatu azabe ari ko gukomeza ijambo ryose. 1 Tim 5.19; Heb 10.28