Deuteronomy 19:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Urugero: abantu bari mu ishyamba batema ibiti, ishoka y'umwe igakuka ikica mugenzi we, azahungire muri umwe muri iyo mijyi kugira ngo batamwica.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nk’umuntu wajyana n’undi mu ishyamba gutema ibiti; hanyuma yamanika intorezo, ikamucika igihe ashaka gutema igiti, igakuka, igatarukira mugenzi we, ikamwica: uwo muntu ashobora guhungira muri umwe muri iyo migi, maze agakira atyo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
nk'uko umuntu yajyana na mugenzi we mu ishyamba guca ibiti, akamanika intorezo, akihanukira kuyikubita ku giti ngo agice, igakuka ikikubita kuri mugenzi we ikamwica, azahungire muri umwe muri iyo midugudu, abeho.