Deuteronomy 19:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ntagomba gucirwa urwo gupfa kuko atari asanzwe yanga mugenzi we, ariko bene wabo w'uwishwe bashobora kurakara bakamukurikira. Umujyi w'ubuhungiro ubaye kure, bāmufata atarawugeramo bakamwica.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ugomba guhorera uwe wapfuye ntazarakare, ngo atangire gukurikirana nyir’ukumwica, wenda amufatire mu nzira kubera ko urugendo ari rurerure, maze amutsinde aho. Koko rero, uwo mwishi ntakwiye guhanishwa urupfu, kubera ko mbere atari asanzwe yanga uwo yishe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bibere bityo kugira ngo uhōrera amaraso y'uwapfuye adakurikira gatozi uwo akirakaye, akamufatīra kuko urugendo ari rurerure, akamukubita ikimwicakandi yari adakwiriye kwicwa, kuko adasanzwe amwanga.