Deuteronomy 2:30 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko Umwami Sihoni ntiyemera ko tunyura mu gihugu cye, kuko Uhoraho Imana yanyu yanangiye umutima we, yanga kuva ku izima. Ni cyo cyatumye amutugabiza tukamutsinda.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara Sihoni umwami wa Heshiboni ntiyemera ko tunyura mu gihugu cye, kuko Uhoraho Imana yawe yari yateye umutima we kunangira, ntunabashe gutekereza, kugira ngo uwo munsi amukurekurire.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Sihoni umwami w'i Heshiboni ntiyemera ko tunyura mu gihugu cye, kuko Uwiteka Imana yawe yanangiye umutima we, ikawukomereza kugira ngo imukugabize nk'uko biri na none.