Deuteronomy 2:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho arambwira ati: “Ntimushotōre Abamowabu bakomoka kuri Loti ngo mubarwanye. Sinzabaha ku gihugu cyabo kuko nakibahaye ho gakondo, kimwe n'umurwa wacyo Ari.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Maze Uhoraho arambwira ati «Uramenye ntugirire Mowabu urugomo, ntubarwanye, kuko nta cyo nzaguha ku gihugu cyabo: bene Loti ni bo nahaye umugi wa Ari ngo habe ubukonde bwabo.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka arambwira ati “Ntugirire Abamowabu urugomo, ntubarwanye kuko ntazaguha ku gihugu cyabo ho gakondo, kuko nahaye Abaloti Ari ho gakondo.”