Deuteronomy 20:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Maze abashinzwe kubahiriza amategeko bazabwire ingabo bati: “Niba muri mwe hari uwubatse inzu akaba atarayitaha, nagende ayitahe, atazagwa mu ntambara igatahwa n'undi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abashinzwe kubahiriza amategeko na bo bazaze babwire rubanda bati «Hari umuntu uri hano waba yarubatse inzu nshya, none akaba atarayitaha? Nagende asubire iwe, kugira ngo hato atagwa ku rugamba, maze undi akaba ari we utaha iyo nzu ye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi abatware bazabaze abantu bati “Ni nde uri hano wubatse inzu akaba atarayeza? Nagende asubire muri iyo nzu ye gupfira mu ntambara, undi ngo ayeze.