Deuteronomy 20:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Niba hari uwateye imizabibu akaba atararya imbuto zayo, nasubire iwe atazagwa mu ntambara, imizabibu ye igasarurwa n'undi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hari umuntu uri hano waba yarateye imizabibu, none akaba atararya imbuto zayo z’umuganura? Ngaho nagende yisubirire iwe, kugira ngo hato atagwa ku rugamba, maze undi akaba ari we urya imbuto z’umuganura.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi ni nde uri hano wateye uruzabibu akaba atararya imbuto zarwo? Nagende asubire imuhira ye gupfira mu ntambara, undi ngo arye imbuto zarwo.