Deuteronomy 21:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
iyo ntumbi ntikarare kuri icyo giti. Mujye muyihamba uwo munsi kuko umanitswe aba yaravumwe n'Imana. Muzirinde guhumanya igihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha ho gakondo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
intumbi ye ntizarare imanitse ku giti; ugomba kumuhamba uwo munsi, kuko umuntu umanitse ku giti ari umuvumo w’Imana. Bityo, ntuzahumanye ubutaka bwawe Uhoraho Imana yawe aguhayeho ubukonde.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
intumbi ye ntizarare kuri icyo giti, ahubwo ntuzareke kumuhamba uwo munsi, kuko umanitswe ku giti ari ikivume ku Mana. Nuko umuhambire kugira ngo utanduza igihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo.