Deuteronomy 21:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abatambyi na bo bagomba kuba bahari, kuko ari bo bashinzwe guca imanza z'amahane n'urugomo. Ni bo Uhoraho Imana yanyu yitoranyirije mu Balevi, kugira ngo bamukorere kandi basabire abantu umugisha mu izina rye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko abaherezabitambo bene Levi bazayegere, kuko ari bo Uhoraho Imana yawe yahisemo ngo bajye bakora imihango kandi batange umugisha mu izina ry’Uhoraho, n’ijambo bavuze akaba ari ryo rimara impaka zose n’urubanza rwose rwerekeye gukomeretsa umuntu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abatambyi b'Abalewi bigire hafi, kuko ari bo Uwiteka Imana yawe yatoranirije kuyikorera no guhesha abantu umugisha mu izina ry'Uwiteka, kandi ari bo bakwiriye guca urubanza rw'imburanya zose n'urw'uruguma rwose.