Deuteronomy 22:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Niba nyirayo atuye kure cyangwa ukaba utamuzi, ujye uyifata uyijyane iwawe kugeza ubwo azazira kuyishaka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Niba uwo muvandimwe adatuye hafi y’iwawe cyangwa se utamuzi, uzacyure iryo tungo mu rugo rwawe, rigume iwawe kugeza igihe umuvandimwe wawe azaza kurishaka. Ubwo rero uzarimusubize.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi mwene wanyu uwo natakuba bugufi, cyangwa niba tamuzi, uyijyane iwawe uyigumane, ugeze aho mwene wanyu uwo azayishakira uyimuhe.