Deuteronomy 22:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
bajye bamujyana imbere y'inzu ya se, abagabo bo mu mujyi bamwicishe amabuye. Bazaba bamuhōye ko yakoreye ishyano muri Isiraheli agasambana akiri kwa se, bityo muzakure ikibi muri mwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
bazamusohore bamusubize kwa se, maze abantu bo mu mugi wabo bazamutere amabuye kugeza igihe apfiriye, kuko yakoze ikizira mu Bayisraheli igihe yemera kubera indaya mu rugo rwa se. Muzakure ishyano hagati yanyu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
bamusohore bamujyane ku rugi rw'inzu ya se, abagabo bo mu mudugudu wabo bamwicishe amabuye bamuhōra gukorera ikizira mu Bisirayeli, ni cyo gusambanira kwa se. Uko abe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe.