Deuteronomy 22:29 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
uwo mugabo azahe se w'uwo mukobwa ibikoroto mirongo itanu by'ifeza. Uwo mugabo azarongore uwo mukobwa kuko yaryamanye na we ku ngufu, amubere umugore iminsi yose y'ukubaho kwe, ntakamwirukane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
icyo gihe uwo mugabo wasambanyije umukobwa azahongera se amasikeli mirongo itanu y’ifeza; kandi kubera ko azaba yamwononnye, agomba kumugira umugore we, ntashobora no kuzamusenda kugeza igihe azapfira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
uwo mugabo wamukinze ahe se w'uwo mukobwa shekeli z'ifeza mirongo itanu, uwo mukobwa azabe umugore we kuko yamwononnye, ntazamwirukane iminsi yose akiriho.