Deuteronomy 24:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyo gihe umugabo we wa mbere ntashobora kumucyura, kuko yihumanyishije ubusambanyi. Byaba ari ikizira ku Uhoraho. Ntimuzakorere icyaha nk'icyo mu gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha ho gakondo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
icyo gihe umugabo we wa mbere, wa wundi wabanje kumusenda, ntazamusubirane ngo amugire umugore, amaze kwihumanya atyo; kuko ibyo ari amahano mu maso y’Uhoraho. Uramenye ntuzagushe mu cyaha igihugu Uhoraho Imana yawe aguhayeho ubukonde.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
umugabo we wa mbere wabanje kumwirukana ntazamucyure amaze kononekara, kuko ibyo byaba ikizira imbere y'Uwiteka. Kandi ntuzashyire icyaha ku gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo.