Deuteronomy 24:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nihagira umuntu ushimuta mugenzi we w'Umwisiraheli, akamugira inkoreragahato ye cyangwa akamugurisha, uwo mushimusi azicwe. Bityo muzakure ikibi muri mwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nihagira umuntu ushimuta umwe mu bavandimwe be b’Abayisraheli akamujyana, akamugira umucakara cyangwa akamugurisha, bene uwo mushimusi agomba kwicwa. Muzakure ishyano hagati yanyu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nibabona umuntu wibye uwo muri bene wabo Abisirayeli, akamugira nk'imbata cyangwa akamugura, uwo mujura azicwe. Uko abe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe.