Deuteronomy 25:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None rero nimumara kwigarurira igihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha ho gakondo, akabagabiza abanzi banyu bo mu bihugu muzahana imbibi, ntimuzibagirwe Abamaleki, muzabatsembe be kuzongera kwibukwa ukundi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni cyo gituma Uhoraho Imana yawe namara kuguha kuruhuka, agukijije abanzi bawe bose bakugose, mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhayeho ubukonde ngo ukigarurire, uzazimangatanya Amaleki, ikibagirana mu nsi y’ijuru. Uramenye ntuzabyibagirwe!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo gituma Uwiteka Imana yawe nimara kugukiza ababisha bawe bose bakugose, ikaguha kuruhukira mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo ngo ugihindūre, uzaba ukwiriye gukuraho rwose kwibukwa kw'Abamaleki, ngo bibagirane mu bo munsi y'ijuru bose. Ntuzabyibagirwe.