Deuteronomy 26:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uko imyaka itatu ishize, dore uko muzajya mukoresha kimwe cya cumi: nimumara kwegeranya kimwe cya cumi cy'ibyo mwejeje byose, muzajye mubigaburira Abalevi n'abanyamahanga, n'impfubyi n'abapfakazi babirīre iwanyu bahage.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu mwaka wa gatatu, ari na wo mwaka wo gutanga icya cumi cy’umutungo, numara kugerura icya cumi ku byo wejeje byose no kugihaho Umulevi, umusuhuke w’umunyamahanga, imfubyi n’umupfakazi bari mu migi yawe, bakarya bagahaga,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Numara kurobanura kimwe mu icumi cy'ibyo wejeje byose mu mwaka wa gatatu, ari wo mwaka wo kurobanura kimwe mu icumi cya byose, uzajye ubiha Umulewi n'umusuhuke w'umunyamahanga, n'impfubyi n'umupfakazi kugira ngo barīre iwanyu bahage.