Deuteronomy 26:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwongere mubwire Uhoraho Imana yanyu muti: “Twakuye mu mazu yacu ibyo twakweguriye byose, tubiha Abalevi n'abanyamahanga, n'imfubyi n'abapfakazi nk'uko wabidutegetse. Ntabwo twigeze tubirengaho kandi ntitwibagiwe n'amabwiriza yawe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
icyo gihe uzavugire imbere y’Uhoraho Imana yawe aya magambo uti «Nakuye mu nzu yanjye umugabane wagenewe guturwa, nywuhaho Umulevi, umusuhuke w’umunyamahanga, imfubyi n’umupfakazi, nkurikije amategeko yawe yose wampaye, ntagize itegeko ryawe na rimwe nica nkana cyangwa nibagirwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uvugire imbere y'Uwiteka Imana yawe uti “Nakuye ibyera byose mu nzu yanjye mbiha Umulewi n'umusuhuke w'umunyamahanga, n'impfubyi n'umupfakazi uko amategeko yawe yose wantegetse ari. Sinagize na rimwe ryo muri ayo mategeko yawe ncumura, kandi sinayibagiwe.