Deuteronomy 26:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ntitwigeze turya ku byo twakweguriye igihe twaririraga abapfuye, kandi ntitwigeze tubigabanyaho igihe twari duhumanye, ndetse ntitwigeze tubitangaho ibiyagano. Ahubwo twumviye ibyo wategetse kandi turabikurikiza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nta cyo nigeze ndya kuri uwo mugabane ndi mu cyunamo, nta cyo nakuyeho ndi umuhumane, nta cyo nahayeho abazimu. Rwose numviye Uhoraho Imana yanjye, ngenza uko amabwiriza yose wampaye abivuga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Sinigeze kurya ibyo byera nkirabuye kandi nta byo nabitse ngihumanye, kandi sinabitanze ho ibinyagano, ahubwo numviye Uwiteka Imana yanjye, nitondeye ibyo wantegetse byose.