Deuteronomy 26:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
muzafate ku muganura w'ibyo muzasarura byose muri icyo gihugu, muzabishyire mu byibo mubijyane ahantu Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza kugira ngo ahabe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
uzagerure incuro ku muganura w’imyaka yose wejeje mu butaka bwawe, imyaka uzasarura mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye. Ubishyire mu cyibo, maze ujye ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo kugira ngo ahatuze Izina rye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
uzende ku muganura w'ibyeze mu butaka byose, ibyo uzasarura mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, ubishyire mu cyibo ubijyane ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranirije kuhashyira izina ryayo ngo rihabe.