Deuteronomy 26:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Namwe muzabwire Uhoraho Imana yanyu muti: “Sogokuruza yari Umwaramu uzerera nk'uwazimiye, maze asuhukira mu Misiri ajyanye n'abantu bake cyane. Ariko bororokeyeyo bakomokwaho n'abantu benshi, baba ubwoko bw'abanyamaboko.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko uvugire imbere y’Uhoraho Imana yawe, uti «Sogokuruza yari Umwaramu wagendaga yangara, asuhukira mu Misiri; aba yo ari umusuhuke, ari hamwe n’abantu bake cyane bari bamuherekeje. Arahororokera, aba imbaga ikomeye, ifite amaboko kandi itubutse.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nawe uvugire imbere y'Uwiteka Imana yawe uti “Sogokuruza yari Umwaramu wari bugufi bwo gushiraho, aramanuka ajya muri Egiputa asuhukirayo ari impagu, yororokerayo aberayo ubwoko bukomeye bunini bw'ubunyamaboko menshi.