Deuteronomy 28:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nimwumvira amabwiriza y'Uhoraho Imana yanyu mbashyikirije uyu munsi mukayubahiriza, azabaha gutegeka amahanga aho gutegekwa na yo. Muzahorana umwanya w'imbere, ntimuzajya inyuma.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho azagushyira mu mwanya wa mbere, ntazagushyira mu mwanya wa nyuma; uzahora ujya ejuru nta gusubira hasi, kubera ko uzaba wumviye amategeko y’Uhoraho Imana yawe ngushyikirije uyu munsi kugira ngo uyiteho kandi uyakurikize;
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka azaguhindura umutwe ntazaguhindura umurizo, uzaba hejuru gusa ntuzaba hasi, niwumvira amategeko y'Uwiteka Imana yawe ngutegeka uyu munsi ukayitondera,