Deuteronomy 28:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nimucumura mukimūra Uhoraho azabaterereza umuvumo mushoberwe, mwe kugira icyo mugeraho mu byo muzagerageza gukora byose, ndetse ntazatinda kubarimbura burundu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho azakoherereza umuvumo, ibintu bikura umutima n’ibyago, mu byo uzagerageza gukora byose, kugeza igihe urimbukiye ukazima ako kanya, ku mpamvu y’ibibi uzaba wakoze igihe uncikaho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka azakoherereza umuvumo no guhagarikwa umutima no kubwirwa ibyago bizaza, mu byo ugerageza gukora byose kugeza aho uzarimbukira ukamarwa vuba, aguhōra ibyaha bikomeye uzaba ukoze byo kumwimūra.