Deuteronomy 28:29 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muzarindagira nk'impumyi ku manywa y'ihangu. Ntimuzahirwa mu byo muzakora byose. Muzakandamizwa musahurwe ibyanyu ibihe byose, kandi he kugira ubatabara.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ku manywa y’ihangu, uzagenda ushakisha inzira nk’impumyi mu mwijima, unanirwe kugira icyo ugeraho; uzahora uri umuntu unyunyuzwa imitsi gusa kandi unyagwa ibye, habure uza kukurengera.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
uzakabakaba ku manywa y'ihangu nk'uko impumyi ikabakabira mu mwijima, ntuzagira ukuboko kwiza mu byo ukora, uzajya ugirirwa inabi nsa kandi unyagwe iteka he kugira ugutabara.