Deuteronomy 28:45 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nimutumvira Uhoraho Imana yanyu ngo mwubahirize amabwiriza n'amateka yabahaye, azabateza iyo mivumo yose ibokame kugeza aho muzarimbukira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Iyo mivumo yose izakuzaho, igukurikirane iguhame, kugeza igihe uzarimbukira, kubera ko uzaba utumviye ijwi ry’Uhoraho Imana yawe, ngo wite ku mategeko ye n’amabwiriza yaguhaye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi iyo mivumo yose izakuzaho, izagukurikira igufatīre igeze aho uzarimbukira, kuko uzaba utumviye Uwiteka Imana yawe ngo witondere amategeko y'uburyo bwose yagutegetse.